GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA
ISOMO RYA 10
Kwiyemeza
Ihame: “Ntitwababwirije ubutumwa bwiza gusa, ahubwo twari twiteguye no kubura ubuzima bwacu kubera mwe kuko mwatubereye incuti magara.”—1 Tes 2:8.
Ibyo Yesu yakoze
1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Yohana 3:1, 2, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:
-
Ni iki gishobora kuba cyaratumye Nikodemu ajya kureba Yesu nijoro?—Reba muri Yohana 12:42, 43.
-
Ni iki kigaragaza ko igihe Yesu yabonanaga na Nikodemu nijoro, yari yiyemeje guhindura abantu abigishwa?
Ni iki twakwigira kuri Yesu?
2. Tugaragaza ko dukunda abantu iyo twiyemeje kubafasha bagahinduka abigishwa.
Jya wigana Yesu
3. Ujye wigisha umuntu Bibiliya ukurikije igihe yifuza n’ahantu ashaka. Ashobora guhitamo umunsi n’isaha yifuza. Ese aho yakwishimira kwigira ni aho akorera, ni mu rugo cyangwa ni ahantu hahurira abantu benshi? Jya ukora uko ushoboye uhuze n’ibyo ashaka.
4. Mujye mwiga kuri gahunda. Mu gihe udahari, ntugasubike gahunda yo kwiga. Ahubwo jya utekereza kuri ibi bikurikira:
-
Ese byashoboka ko umwigisha ku wundi munsi muri icyo cyumweru?
-
Ese ushobora kumwigisha Bibiliya ukoresheje telefone cyangwa ikoranabuhanga rya videwo?
5. Saba Yehova agufashe kubona ibintu mu buryo bukwiriye. Saba Yehova agufashe gukomeza kwigisha umuntu Bibiliya, nubwo kwiga kuri gahunda no gukurikiza inama zo muri Bibiliya byaba bimugora (Fili 2:13). Uko biri kose, uwo muntu wigisha Bibiliya afite imico myiza myinshi. Ubwo rero, jya usaba Yehova agufashe kwibanda kuri iyo mico.