GUTANGIZA IKIGANIRO
ISOMO RYA 2
Kuganira mu buryo busanzwe
Ihame: “Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye riba ari ryiza”—Imig 15:23.
Ibyo Filipo yakoze
1. Reba VIDEWO, cyangwa usome mu Byakozwe 8:30, 31, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:
Ni iki twakwigira kuri Filipo?
2. Kuganira n’umuntu mu buryo busanzwe bituma atanga ibitekerezo yisanzuye.
Jya wigana Filipo
3. Jya witegereza. Kwitegereza umuntu, ukareba n’ibimenyetso bye by’umubiri bishobora gutuma umumenyaho byinshi. Ese ubona afite ubushake bwo kuvugana nawe? Ushobora gutangiza ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya, wenda uvuga uti: “Ese wari uzi ko. . . ?” Jya wirinda guhatira umuntu kuganira nawe niba atabishaka.
4. Jya wihangana. Ntukumve ko ugomba guhita ubwira umuntu ibya Bibiliya ako kanya. Jya utegereza igihe gikwiriye wabimubwirira. Hari n’igihe byaba ngombwa ko ubimubwira ubutaha.
5. Jya uhuza n’ibyo uwo muganira akeneye. Ikiganiro gishobora kugenda uko utari wabiteguye. Ubwo rero, ujye uhora witeguye guhindura ingingo mwari kuganiraho, ukurikije ibyo ubona byamushishikaza.