Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

GUSUBIRA GUSURA

ISOMO RYA 9

Kwishyira mu mwanya w’abandi

Kwishyira mu mwanya w’abandi

Ihame: “Mujye mwishimana n’abishimye kandi mubabarane n’abababaye.”​—Rom 12:15.

Ibyo Yesu yakoze

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Mariko 6:30-34, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1.    Kuki Yesu n’intumwa ze bifuzaga kuba ‘bari bonyine’?

  2.   Ni iki cyatumye Yesu abwiriza abo bantu?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Kwishyira mu mwanya w’abandi bituma tubitaho, aho kwita ku byo dushaka kubabwira gusa.

Jya wigana Yesu

3. Jya utega amatwi witonze. Jya ureka umuntu akubwire ibimuri ku mutima. Ntukamuce mu ijambo mu gihe avuze ibyo mutemeranyaho cyangwa ngo utume atakubwira uko yiyumva n’ibimuhangayikishije. Iyo umuteze amatwi witonze, uba umweretse ko umwitayeho.

4. Tekereza ku wo muganira. Ukurikije ibyo mwaganiriye, ibaze uti:

  1.    “Kuki akeneye kumenya ukuri?”

  2.   “Ni gute kwiga Bibiliya bizamufasha kugira ubuzima bwiza muri iki gihe no mu gihe kizaza?”

5. Mwigishe ibihuje n’ibyo akeneye. Jya umwereka hakiri kare uko kwiga Bibiliya bizatuma abona ibisubizo by’ibibazo yibaza kandi bikamugirira akamaro.