Inama zo muri Bibiliya zagufasha kwihangana mu gihe akazi gahagaze
Gutakaza akazi bishobora kuguteza ibibazo by’ubukene, bigatuma umuryango wawe uhura n’ibibazo, ukiheba kandi ukanahangayika cyane. Reka dusuzume ibitekerezo bikurikira bishingiye ku nama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya. Izo nama zishobora kugufasha kwihangana.
Jya ubwira abandi uko wiyumva.
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose.”—Imigani 17:17.
Iyo akazi wakoraga gahagaze ushobora kumva ubabaye, washobewe, ukarakara cyangwa ukumva nta cyo ukimaze. Iyo ubwiye incuti za we n’abagize umuryango uko wiyumva bashobora kuguhumuriza. Nanone bashobora kugufasha kubona akandi kazi.
Jya wirinda guhangayika cyane.
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.”—Matayo 6:34.
Bibiliya idutera inkunga yo kugira umwete (Imigani 21:5). Icyakora nanone itugira inama yo kwirinda guhangayika bikabije. Inshuro nyinshi hari igihe duhangayikishwa n’ibintu bitazaba. Ubwo rero, ni byiza kwibanda ku by’uwo munsi gusa.
Nanone Bibiliya itanga izindi nama zihuje n’ubwenge zagufasha kudahangayika cyane. Kugira ngo ubone izo nama, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko warwanya imihangayiko”.
Jya ugira icyo uhindura ku buryo ukoresha amafaranga
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Namenye . . . uko [umuntu] agira byinshi n’uko aba mu bukene.”—Abafilipi 4:12.
Jya ubaho uhuje n’ubushobozi ufite. Ibyo bikubiyemo guhindura uko wari umenyereye gukoresha amafaranga, ukirinda gukoresha arenze ayo ufite. Nanone jya wirinda gufata amadeni atari ngombwa.—Imigani 22:7.
Niba wifuza kubona izindi nama zagufasha kubaho uhuje n’ubushobozi ufite, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko wahangana n’ubukene.”
Jya ukoresha neza igihe.
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mukomeze kugaragaza ubwenge, . . . mwicungurira igihe gikwiriye.”—Abakolosayi 4:5.
Nubwo utagifite gahunda ifatika ugenderaho mu byo ukora, byaba byiza ukomeje gukoresha neza igihe. Nubigenza utyo bizagufasha kugira ubuzima bufite intego kandi bizatuma wumva umerewe neza.
Jya uhora witeguye kugira ibyo uhindura.
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu.”—Imigani 14:23.
Jya wemera gukora akazi kose nubwo kaba gatandukanye n’ako wakoraga mbere. Ushobora no gushaka akazi ubona ko gaciriritse cyangwa se gahemba amafaranga make ugereranyije n’ako wakoraga mbere.
Ntugacike intege.
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mu gitondo ujye ubiba imbuto yawe kandi kugeza nimugoroba ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka, kuko utazi aho bizagenda neza.”—Umubwiriza 11:6.
Komeza gushakisha akazi. Jya ubwira abandi ko urimo ushaka akazi. Bimenyeshe bene wanyu, abo muziranye, abo mwakoranaga n’abaturanyi. Jya ushakisha mu masosiyeti atanga akazi, urebe mu matangazo aranga akazi n’imbuga zo kuri interineti zishakirwaho akazi. Jya uhora witeguye kuba wakora ikizamini cy’akazi kandi utange impapuro zisaba akazi ahantu hatandukanye.