Inama zafasha abahohoterwa n’abo bashakanye
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryavuze ko “hirya no hirya ku isi, abagore bahohoterwa. Ni nk’icyorezo cyakwiriye isi yose kandi hagomba kugira igikorwa ngo bihagarare.” Uwo muryango wavuze ko “abagore bagera kuri 30 ku ijana bahohoterwa n’abo bashakanye cyangwa abo bakundana. Hari igihe babakubita cyangwa bakabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.” Raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko mu mwaka ushize hapfuye abagore 137 ku munsi bishwe n’abo bashakanye cyangwa abo mu miryango yabo. a
Nubwo iyo mibare igaragaza uko icyo kibazo giteye ntigaragaza agahinda abagore bahohoterwa baba bafite cyangwa ibindi bibazo bahura nabyo.
Ese uhohoterwa n’uwo mwashakanye? Ese hari umuntu uzi uhohoterwa? Niba ari uko bimeze, inama zo muri Bibiliya zikurikira zishobora kugufasha.
Niba uhohoterwa si ikosa ryawe
Niba uhohoterwa si ikosa ryawe
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze.”—Abaroma 14:12.
Zirikana ibi: Uguhohotera azabibazwa.
Niba umugabo wawe avuga ko ari wowe utuma aguhohotera aba akubeshyera. Ukwiriye gukundwa aho guhohoterwa.—Abakolosayi 3:19.
Umuntu uhohotera uwo bashakanye ashobora kuba abiterwa n’ibibazo byo mu mutwe, aho yakuriye cyangwa ubusinzi. Icyaba kibimutera cyose Imana izamubaza ibyo agukorera kandi yagombye kugira icyo akora ngo ahindure imyitwarire ye.
Icyagufasha
Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Aho abajyanama benshi bari imigambi irasohozwa.’—Imigani 15:22.
Zirikana ibi: Niba wumva nta mahoro ufite cyangwa utazi icyo wakora, abandi bashobora kugufasha.
Kuki ari ngombwa ko abandi bagufasha? Niba uhohoterwa hari ibintu byinshi watekerezaho. Ibyo bishobora gutuma utamenya ik’ingenzi muri ibi bikurikira:
Ubuzima bwawe
Ubuzima bw’abana bawe
Ibyo mutunze
Urukundo ukunda uwo mwashakanye
Kumva wagumana n’uwo mwashakanye yemeye guhinduka
Ushobora kumva wabuze icyo ufata n’icyo ureka. Ni inde wagufasha?
Inshuti wizeye cyangwa mwene wanyu bashobora kugufasha. Iyo ubwiye umuntu ukwitayeho ikibazo ufite bikugirira akamaro.
Inzego zirwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo na zo zishobora kugufasha. Abakora muri izo nzego bashobora kukubwira icyo wakora ngo urengere ubuzima bwawe. Nanone bashobora gufasha uwo mwashakanye kumenya icyo yakora mu gihe yifuza guhinduka.
Abandi bantu bagufasha mu buryo bwihuse. Muri abo harimo abaganga, abaforomo n’abandi babihuguriwe.
Nturi wenyine
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Yehova b aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zaburi 34:18.
Zirikana ibi: Imana yavuze ko izagufasha.
Yehova akwitaho. (1 Petero 5:7) Azi ibyo utekereza n’uko wiyumva. Ashobora kuguhumuriza akoresheje Ijambo rye Bibiliya. Yifuza ko wamubwira ibibazo ufite mu isengesho. Nusenga ujye umusaba ubwenge n’imbaraga ngo wihanganire ibibazo ufite.—Yesaya 41:10.
Ihohoterwa rikorerwa mu ngo rizavaho
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”—Mika 4:4.
Zirikana ibi: Bibiliya idusezeranya ko mu gihe kiri imbere isi yose izaba ifite amahoro.
Yehova Imana ni we wenyine ufite ubushobozi bwo gukuraho burundu ibibazo byose duhura na byo. Hari isezerano ryo muri Bibiliya rigira riti: “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:4). Icyo gihe umuntu azibagirwa ibintu byose byamubabaje (Yesaya 65:17). Ayo masezerano aboneka muri Bibiliya.