Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

Gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika ku isi hose

Gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika ku isi hose

 Agostinho wo muri Burezili agira ati “Nakuriye mu cyaro. Twari dukennye cyane. Ibyo byatumye mva mu ishuri njya gushaka akazi kugira ngo mfashe umuryango wacu.” Agostinho yarinze agira imyaka 33 atazi gusoma no kwandika. Agira ati: “Kwiga gusoma no kwandika byatumye ndushaho kwiyubaha no kumva mfite agaciro.”

 Agostinho ni umwe mu bantu basaga ibihumbi 250, Abahamya ba Yehova bigishije gusoma no kwandika mu myaka irenga 70 ishize. Kuki Abahamya ba Yehova bigisha abantu gusoma no kwandika? Ibyo byagiriye akahe kamaro abantu bize gusoma no kwandika?

Kutamenya gusoma no kwandika bituma umuntu atagira icyo ageraho

 Mu mwaka wa 1935, Abahamya ba Yehova babwirizaga mu bihugu 115. Abamisiyonari bumvishaga abantu disikuru zishingiye kuri Bibiliya zafashwe amajwi, zahinduwe mu ndimi nyinshi kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu bavuga indimi zitandukanye, kandi hari aho bashoboraga guha abantu ibitabo byahinduwe mu ndimi zabo. Nubwo hari abantu benshi bagiye bagaragaza ko bashimishijwe, hari ababaga batazi gusoma no kwandikwa bigatuma batabona uko biga Bibiliya.

 Abantu batashoboraga kwisomera Bibiliya, kumenya amahame yo muri Bibiliya no kuyakurikiza byarabagoraga (Yosuwa 1:8; Zaburi 1:2, 3). Nanone gukora ibyo basabwa mu itorero, ntibyaboroheraga. Urugero, iyo ababyeyi babaga batazi gusoma no kwandika, kwigisha abana babo Bibiliya byarabagoraga cyane (Gutegeka 6:6, 7). Abahamya bashya batazi gusoma no kwandika, bahura n’ikibazo iyo bagerageza gukoresha Bibiliya bigisha abandi.

Dutangira kwigisha abantu gusoma no kwandika

 Mu myaka ya 1940 na 1950, Nathan H. Knorr na Milton G. Henschel, bari bamwe mu bayoboraga umurimo w’Abahamya ba Yehova, bagiye mu bihugu bitandukanye bafasha abavandimwe gushyira kuri gahunda umurimo wo kubwiriza. Iyo basangaga mu gihugu harimo abantu benshi batazi gusoma, bashishikarizaga ibiro by’ishami gushyiraho gahunda yo kwigisha abantu gusoma no kwandika mu matorero.

Imfashanyigisho yigisha gusoma mu rurimi rwa Cinyanja yasohotse mu ikoraniro ryabereye i Chingola muri Zambiya mu wa 1954

 Ibiro by’ishami byahaye amatorero amabwiriza arebana n’iyo gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika. Mu bihugu bimwe, leta yabaga isanzwe ifite imfashanyigisho zakoreshwa. Urugero nko muri Burezili, ibiro by’ishami byasabye leta ibikoresho n’ibitabo maze bibyoherereza amatorero. Mu bindi bihugu ho, Abahamya ni bo biteguriraga imfashanyigisho zo kwigisha gusoma no kwandika.

 Amashuri yigishaga gusoma no kwandika yakiraga abantu bose, abagabo n’abagore, abato n’abakuze. Intego yari iyo kwigisha abantu gusoma no kwandika ururimi rwabo kavukire, nubwo byaba ngombwa ko mu itorero rimwe bigisha indimi nyinshi.

Gahunda yagiriye abantu benshi akamaro

 Iyo gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika yamariye iki abantu? Umuhamya wo muri Megizike yagize ati: “Ubu noneho nshobora gusobanukirwa ubutumwa bwo muri Bibiliya kandi ibyo bituma bunkora ku mutima. Kumenya gusoma byamfashije kubwiriza abaturanyi bange nisanzuye, kandi nashoboye kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu benshi.”

 Gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika yafashije abantu gusobanukirwa Bibiliya, kandi ibafasha no mu buzima busanzwe. Isaac wo mu Burundi yagize ati: “Kumenya gusoma no kwandika byatumye menya no kubaka. Ubu ndi umwubatsi wabigize umwuga, kandi mpagararira imishinga ikomeye y’ubwubatsi.”

Bigisha gusoma no kwandika abantu bavuga ururimi rw’Igicicewa mu Nzu y’Ubwami y’i Lilongwe muri Malawi mu wa 2014

 Jesusa wo muri Peru yari afite imyaka 49 igihe yatangiraga kwiga gusoma no kwandika. Yagize ati: “Kubera ko ari ge uhaha mu rugo, mba ngomba kureba ibiciro n’amazina y’ibicuruzwa ku isoko. Kera ibyo byarangoraga. Ariko ubu, nsigaye njya guhahira umuryango wange nta kibazo kubera ko nize gusoma no kwandika.”

 Mu myaka yashize, abategetsi bagiye bashimira Abahamya ba Yehova, kuko bigishaga abantu gusoma no kwandika. No muri iki gihe Abahamya ba Yehova barakigisha abantu gusoma no kwandika, bakoresheje ibikoresho n’imfashanyigisho bagiye banonosora. Nanone bateguye udutabo twifashishwa mu kwigisha abantu batazi gusoma neza, duhindurwa mu ndimi 720 kandi bacapye kopi zigera kuri miriyoni 224. a

a Urugero, agatabo Iga gusoma no kwandika kaboneka mu ndimi 123, naho agatabo Tega Imana amatwi kaboneka mu ndimi 610.