Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

“Jya ugira icyo ushyira ku ruhande”

“Jya ugira icyo ushyira ku ruhande”

Ntitwagombye kujya dutanga impano bidutunguye. Ahubwo twagombye gushyira mu bikorwa inama intumwa Pawulo yatugiriye yo ‘kugira icyo dushyira ku ruhande’ buri gihe (1Kr 16:2). Nidukurikiza iyo nama yo muri Bibiliya, bizatuma dushyigikira umuryango wacu kandi bitume tugira ibyishimo. Nubwo twaba twumva ko ibyo dutanga ari bike, icyo Yehova aha agaciro ni impamvu ituma tumuha ibintu byacu by’agaciro.​—Img 3:9.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: MWARAKOZE KUGIRA ICYO MUSHYIRA KU RUHANDE,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Guteganya impano tuzatanga bitugirira akahe kamaro?

  • Ni mu buhe buryo bamwe bahisemo ‘kujya bagira icyo bashyira ku ruhande’?