Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tugarure imbaraga

Tugarure imbaraga

Vanaho:

  1. 1. Twiyicariye hanze tureb’inyenyeri,

    Duteran’inkunga twirengangiza ibyabay’uyu munsi.

    Dushak’ibintu byiza dutekerezaho.

    Izo mpano tubona zitangwa na Yah tuzimushimire.

    (INYIKIRIZO)

    Dufat’umwanya nk’uwo tukiyemeza,

    Gutuza tugatekereza

    No ku tuntu duto,

    Bituma dutuza,

    Tukagarura imbaraga.

  2. 2. Ni nk’umunt’ugenda bwije unezezwa n’ukwezi,

    Natwe tunezezwa n’izo mpano nziza zituruka ku Mana.

    Maze rero tukarenga inzitizi zose,

    Twe turihangana kuko tuzi neza ko Yehov’adukunda.

    (INYIKIRIZO)

    Dufat’umwanya nk’uwo tukiyemeza,

    Gutuza tugatekereza

    No ku tuntu duto,

    Bituma dutuza,

    Tukagarura imbaraga.

    Imbaraga;

    Imbaraga.

    (INYIKIRIZO)

    Dufat’umwanya nk’uwo tukiyemeza,

    Gutuza tugatekereza

    No ku tuntu duto,

    Bituma dutuza,

    Tukagarura imbaraga.

    (UMUSOZO)

    Tubyishimire, twiyemeze

    Tunagarure,

    Tubyishimire, twiyemeze.

    Tuza, tugarure,

    Imbaraga.