Nita ku byo utwibutsa
Vanaho:
1. Mbigenze nte? Ni nde nzumvira?
Ndumva nta cyo bitwaye, bazanyemera.
Ndumva nta mpamvu mfite yatuma mbyanga.
Ubu se ni iki nakora? Ndabigenza nte?
Mbigenze nte? Nkore iki koko?
Ubanza kujyayo biteje akaga.
Bishobora gutuma ngwa mu mutego.
Ni iki nkwiriye gukora? Yehova, mfasha ni ukuri.
(INYIKIRIZO)
Nkunda ibyo utwibutsa nkabizirikana.
Nzajya mbitekerezaho buri gihe.
Nzemera ko ibyo nize mu Ijambo ryawe binyobora.
2. Menye igikwiriye. Nabigenzuye.
Sinifuza kugira uwo mbabaza.
Gusa ntabaye maso byanteza akaga.
Menye icyo ndi bukore, iri ni ryo banga:
(INYIKIRIZO)
Nkunda ibyo utwibutsa nkabizirikana.
Birankomeza, maze ngakora ibyiza.
Nzemera ko ibyo nize mu Ijambo ryawe binyobora.
(INYIKIRIZO)
Nkunda ibyo utwibutsa nkabizirikana.
Birankomeza, maze ngakora ibyiza.
Mbisoma buri munsi nkabona umucyo.
Gukomera kwawe bituma nkwisunga.
Nzemera ko ibyo nize mu Ijambo ryawe binyobora.