Twigane abana
Vanaho:
1. Yesu yadusabye
Kuba nk’abana bato.
Nubwo abantu babaye abibone,
Twe tuzage twiyoroshya,
Twite ku bandi, nk’uko Yehova na we abitaho.
(INYIKIRIZO)
Abo bana tubigane dukundane.
Twitoze kubona ibyiza mu bandi.
Abo bana tubigane dufashanye.
Twitoze kurushaho kunga ubumwe.
2. Iyi si yabaye mbi,
Abantu ntibitanaho.
Birengagiza bagenzi babo,
Bakabashidikanyaho.
Abantu b’ubu barahindutse, ntibiyoroshya.
(INYIKIRIZO)
Abo bana tubigane dukundane.
Twitoze kubona ibyiza mu bandi.
Abo bana tubigane dufashanye.
Twitoze kurushaho kunga ubumwe.
Twigane abana.
(IKIRARO)
Duharanire
Gukorera Yah,
Tubyishimiye.
Ntiducogore.
Gusa twibuke
Kwirinda iyi si,
Twiyoroshye nk’abana bato.
(INYIKIRIZO)
Abo bana tubigane dukundane.
Twitoze kubona ibyiza mu bandi.
Abo bana tubigane dufashanye.
Twitoze kurushaho kunga ubumwe.
Twigane abana.