Itoze Gusoma no Kwigisha—Videwo
Itoze gusoma no kwigishiriza mu ruhame.
INGINGO YA 3
Gukoresha neza ibibazo
Wakoresha ibibazo ute kugira ngo abantu bashishikazwe n’ibyo ubabwira, bakomeze kugutega amatwi, ubafashe gutekereza kandi utsindagirize ingingo z’ingenzi?
INGINGO YA 4
Kubakira neza imirongo y’Ibyanditswe
Wakora iki ngo imirongo yo muri Bibiliya ugiye gusoma ifashe abaguteze amatwi?
INGINGO YA 5
Gusoma neza
Ni ibihe bintu bimwe na bimwe by’ingenzi byadufasha gusoma neza mu ijwi riranguruye?
INGINGO YA 6
Gusobanura neza imirongo y’Ibyanditswe
Niba wifuza gufasha abaguteze amatwi kumenya impamvu wasomye umurongo runaka, wawusoma ute kandi se wakora iki nyuma yaho?
Inyigisho z’ukuri kandi zemeza
Wakora iki ngo utagoreka inyigisho z’ukuri?
INGINGO YA 8
Ingero zigisha
Ni iki cyagufasha kwigisha nk’Umwigisha Mukuru, ukajya ukoresha ingero neza?
INGINGO YA 9
Gukoresha imfashanyigisho
Wakoresha ute imfashanyigisho kugira ngo ufashe abaguteze amatwi gusobanukirwa ingingo z’ingenzi?
INGINGO YA 10
Guhinduranya ijwi
Iyo uhinduranya ubunini bw’ijwi, ijwi ubwaryo n’umuvuduko waryo bifasha bite abaguteze amatwi?
INGINGO YA 11
Guhimbarwa
Ni mu buhe buryo guhimbarwa bishimisha abaguteze amatwi kandi bikabashishikariza kugira icyo bakora
INGINGO YA 12
Ibyishimo no kwita ku bandi
Ni iki cyagufasha kwita ku baguteze amatwi no kubagaragariza ibyishimo?
INGINGO YA 13
Kugaragaza akamaro k’inyigisho
Wakora iki ngo abaguteze amatwi bamenye akamaro k’ibyo wigisha kandi babikurikize?
INGINGO YA 14
Kugaragaza neza ingingo z’ingenzi
Fasha abaguteze amatwi gusobanukirwa ibyo uvuga, kubyitondera no kubyibuka, ugaragaza ingingo z’ingenzi.
INGINGO YA 15
Kuvugana ikizere
Ni iki cyagufasha kuvugana ikizere mu gihe utanga disikuru cyangwa mu gihe ubwiriza?
INGINGO YA 16
Inyigisho yubaka kandi itanga ikizere
Ni ibihe bintu bitatu by’ingenzi byagufasha kuvuga ibintu byubaka abandi kandi bikabagarurira ikizere?
INGINGO YA 17
Disikuru yumvikana
Ni iki ugomba kwirinda mu gihe ugerageza gusobanurira abaguteze amatwi ibyo uvuga?
INGINGO YA 18
Disikuru ifite icyo yigisha abandi
Wakora iki ngo abaguteze amatwi bashishikazwe n’ibyo wigisha kandi ubigishe ibintu by’ingirakamaro?
INGINGO YA 19
Kwihatira kugera abantu ku mutima
Ni iki wakora ngo ushishikarize abaguteze amatwi gukora ibintu babitewe n’impamvu nziza?
INGINGO YA 20
Umusozo mwiza
Ni iki wagombye gukora ngo usoze ikiganiro cyawe neza, mu gihe wigisha mu itorero cyangwa mu gihe ubwiriza?
Ibindi wamenya
IBITABO N’UDUTABO
Itoze gusoma no kwigisha
Aka gatabo kagamije kugufasha kongera ubuhanga bwo gusoma no kuvugira mu ruhame ndetse no kwigisha.