Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

WATCHTOWER LIBRARY

Uko wahuza n’igihe Watchtower Library

Uko wahuza n’igihe Watchtower Library

Ushobora kwemeza ko Watchtower Library izajya yihuza n’igihe, igihe cyose ugiye kuri interineti cyangwa ukajya uhuza n’igihe ibitabo cyangwa izindi ngingo zo muri Watchtower Library ukoresheje ipaki irimo ibishya.

Emeza ko Watchtower Library izajya ireba ko hari ibishya biboneka

Kurikiza aya mabwiriza maze wemeze ko Watchtower Library izajya imenya ibitabo n’ingingo ziherutse kunonosorwa, hanyuma ikabihuza n’igihe.

  1. Jya muri Watchtower Library, uge kuri meni ukande ahanditse ngo: “Isomero” maze ukande ahanditse ngo: “Imiterere.” Urahita ubona akadirishya kitwa Imiterere y’isomero.

  2. Jya muri ako kadirishya kitwa Imiterere y’isomero, ukande ahanditse ngo: “Ibishya” maze wemeze ahanditse ngo: “Kwihuza n’igihe.”

  3. Nihajya haboneka ibishya, uzajya ubona ubutumwa bukumenyesha ko hari ibishya, bukubaze niba ushaka kubivanaho. Uzage ukanda kuri Yego kugira ngo wemeze ko Watchtower Library ivana ibishya kuri interineti ikabishyira muri iyo porogaramu.

Huza n’igihe Watchtower Library

Nawe ubwawe ushobora guhuza n’igihe Watchtower Library ukoresheje ipaki irimo ibishya. Kugira ngo ubone iyo paki ihuje n’igihe, yikure mu mafayiri ya porogaramu ihuje n’igihe ya Watchtower Library cyangwa ukande hasi kuri iyi paji kugira ngo uyivaneho.

Bika ipaki ya Watchtower Library irimo ibishya muri mudasobwa yawe

Kugira ngo ukore iyo fayiri, koresha ubu buryo bukurikira:

  1. Jya muri Watchtower Library, uge ahanditse ngo: “Ubufasha” maze ukande ahanditse ngo: “Ipaki irimo ibishya,” hanyuma ukande kuri Fungura ibishya.

  2. Hitamo aho ubibika kuri mudasobwa yawe kugira ngo ubike ipaki irimo ibishya, maze ukande kuri Bika (Save). Watchtower Library irahita ikora ipaki irimo ibishya. Iyo paki izaza yanditseho aya magambo: “.updatepkg”.

Vanaho ipaki ihuje n’igihe

Kanda ku kamenyetso kari hasi aha kugira ngo urebe ni hari ibishya byo mu rurimi rwawe byashyizwe muri Watchtower Library. Niba bihari, kurikiza aya mabwiriza kugira ngo ubike iyo fayiri kuri mudasobwa yawe.

Koresha ipaki irimo ibishya

Kugira ngo uhuze n’igihe Watchtower Library koresha ipaki irimo ibishya, maze ukurikize aya mabwiriza:

  1. Jya muri Watchtower Library, uge ahanditse ngo: “Ubufasha,” ukande ahanditse ngo: “Ipaki irimo ibishya” maze ukande kuri Shyiramo ibishya.

  2. Mu kadirishya barakuzanira kerekana aho ubika amafayiri yawe, jya ku ifayiri iherwa n’aya magambo “.updatepkg.” Hitamo ifayiri maze ukande kuri Fungura (Open) kugira ngo uhuze n’igihe Watchtower Library.